Umuhanzi Nyarwanda uba mu Butaliyani yasohoye Album y’indirimbo 20

Mugisha Kriss Espoir ni umuhanzi Nyarwanda utaramenyekana uba ku mugabane w’Iburayi mu Butaliyani, yasohoye Album igizwe n’indirimbo 20 yise ’Versions Of You’ avuga ko intego ari ugukora akamenyekana muri iki gihugu.

Uyu musore w’imyaka 21 yavuye mu Rwanda muri 2017 ajya muri Poland aho yarajyanwe no gukomeza amasomo ye mu bijyanye n’ubugeni bushingiye ku bwubatsi (Architecture).

Kuguma muri icyo gihugu ntibyamukundiye kuko nyuma yaje guhita yerekeza mu Butaliyani.
Nyuma y’umwaka umwe ageze muri ibyo bihugu nibwo yatangiye kwinjira mu muziki asohora indirimbo ya mbere yise "Little more.”

Avuga ko yakuze yiyumvamo impano nyinshi zirimo gushushanya, kuririmba, gucuranga no gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho kandi byose ngo yagiye abigerageza bigashoboka.

Umushinga wo gutangira gutegura gushyira hanze Album ye ya mbere yawugize umwaka ushize muri Nyakanga, awusoza muri uyu wa 2020 muri uku kwezi kwa Nyakanga. Album ye igizwe n’indirimbo 20, yayise ’Versions Of You’ izina rya rimwe mu ndirimbo ziyigize.

Indirimbo ze zikozwe mu rurimi rw’icyongereza gusa, ibi avuga ko bizamufasha cyane ku mugabane w’Iburayi.

Ati “Iyo uririmbye muri urwo rurimi nta mupaka ibihangano byawe bigira nanjye nk’umunyarwanda uyu niwo musanze wanjye ku muziki Nyarwanda.”


Album ye igizwe n’indirimbo 20

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO