Umuhanzi Okkama arimo kwicinya icyara nyuma yo gutumirwa mu gitaramo kizabera I Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi

Umuhanzi urimo kubaka izina mu muziki Nyarwanda muri iyi minsi Okkama kuri ubu afite ibyishimo bikomeye nyuma yo gutumirwa mu gitaramo kizabera ku mugabane w’i Burayi aho yatumiwe na Team production.
Ubusanzwe Okkama yatumiwe na Team production ndetse isanzwe itegura ibitaramo by’abahanzi Nyarwanda ariko bibera mu gihugu cy’Ububiligi.
Team production ku ikubitiro yatumiye umuhanzi Ken Sol ndetse nyuma ikurikizaho mugenzi we Okkama aho kuri ubu bategerejwe mu gitaramo kigomba kubera I Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi kuwa 04 Werurwe 2022.