Umuhanzi Oliver the Legend yateguye umugoroba wo kuramya

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Manzi Oliver uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Oliver the Legend yateguye umugoroba wo kuramya kuri uyu wa 8 Werurwe 2020, ukazabera I Kinyinya ku itorero New Life in Jesus Ministries.

Ni igitaramo uyu muhanzi yatumiyemo abandi baramyi b’abanyempano barimo Sam Rwibasira, Rwagasore Yves, ndetse na Rene Patrick. Aba bose bakazafataniriza hamwe mu guhembura umukumbi uzoitabira uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwagutse kandi bukora ku mutima.

Muri uyu mugoroba kandi hazabaho no kumva ubutumwa bwiza, aho Umushumba Mukuru Wa New Life in Jesus Ministries ari we uzahagarara mu mwanya wo gusangiza abazaba bitabiriye uyu mugorobo ijambo ry’Imana.

Uyu muhanzi yabwiye GENESISBIZZ ko uyu mugoroba wo Kuramya no Guhimbaza uzabanziriza album Tour iteganijwe gukorwa mu minsi y vuba iri imbere.

‘The Legend’ yamenyenkanye mu ndirimbo ‘Icyo yavuze’ yakunzwe na benshi, ‘Ingofero y’agakiza’, ‘Ku munsi wa 3’, ‘Ni wowe gusa’, ’Mpishurira’, ‘Igihango’ n’izindi.

Oliver the Legend ubusanzwe asengera mu itorero New Life in Jesus Ministries, riherereye I Kinyinya mu karere ka Gasabo, ari naho uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana uzabera kuri uyu wa 8 Werurwe 2020.

Oliver the Legend avuga ko yatangiye umuziki muri 2013, akaba amaze kugira alubumu zigera kuri eshatu (3). Ni umwuga uyu muhanzi adatinya kuvuga ko kugeza ubu ari wo umutunze.

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Fifi Clarisse

    He's very talented kbs turahabaye kd indirimbo ze ziradufasha cyane , turamukunda

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO