Umuhanzi Otile Brown yababajwe bikomeye na mudasobwa ze 2 yibiwe ku kibuga cy’indege

Otile Brown ni umwe mu bahanzi barimo gukora umuziki ugezweho muri Afurika y’i Burasirazuba gusa icyatunguye benshi ni uburyo yatangaje ko yibwe mudasobwa 2 azibiwe ku kibuga cy’indege.

Uyu muhanzi avuga ko yibiwe izi mudasobwa ku kibuga cy’indege cya Nyerere International Airport mu gihugu cya Tanzania.

Nubwo bwose uyu muhanzi atagaragarije igihe yibiwe mudasobwa gusa yifashishije imbuga nkoranyambaga ze maze ahishura ko yatewe agahinda no kwibwa izi mudasobwa ndetse na Polisi ya Tanzania ntigire icyo ibikoraho.

Kanda hano urebe indirimbo umuhanzi Otile Brown ahuriyeho na Then yitwa Kolo Kolo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO