Umuhanzi Otile Brown yahaye mwishywa we imodoka y’akataraboneka ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzi Otile Brown yasangije amafoto abakunzi be yerekana imodoka yahaye mwishywa we usanzawe ari nawe umufotora mu birori bitandukanye yitabira ndetse iyi modoka yayimugeneye ku isabukuru ye y’amavuko.
Ubusanzwe uyu muhanzi amazina nyakuri ye yahawe n’ababyeyi yitwa Jacob Otieno Obunga gusa akoresha amazina y’ubuhanzi yitwa Otile Brown ndetse ni umwe mu bahanzi bafitanye imikoranire myiza n’abahanzi bamwe hano mu Rwanda kuyko yakoranye indirimbo n’abarimo Meddy na The Ben.
Uyu muhanzi yatunguye umufotozi we usanzwe ari na mwishwa we witwa Calvince maze amuha imodoka nziza cyane ku isabukuru ye y’amavuko ndetse ibi nyuma yo kubikora yifashishije Instagram ye amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Kanda Hano urebe indirimbo Dusuma umuhanzi Otile Brown afatanyije na Meddy.