Umuhanzi Platini P yamaze gutangaza ko yigije inyuma amatariki azashyirira hanze Album ye

Umuhanzi Platini P wahoze mu itsinda rya Dream boyz kuri ubu yamaze gutangaza ko yigije inyuma amataliki yagombaga gushyirira hanze Album ye kugirango arusheho kwitegura neza kandi bihagije.

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yigije inyuma amataliki yagombaga gushyirira hanze Album yise Baba ndetse aboneraho guhamya ko ibi byose nta kindi bigamije ari ukugirango arusheho kwitegura neza kugirango atange ibintu bifite ireme.

Mu magambo ye yagize ati:Twegeje inyuma amataliki kugirango twitegure neza ndetse ngomba kuzizera neza ko nzabaha ibintu byiza

Kugeza ubu uyu muhanzi kuva yatandukana na mugenzi we TMC amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo Jojo,Shumuleta,Ibyapa n’izindi zitandukanye.
Kanda hano urebe indirimbo Jojo ya Platini P

Kanda hano urebe indirimbo Ibyapa ya Patin P

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO