Umuhanzi Platini agiye gukorera igitaramo I Dubai

Umuhanzi Platini yerekeje i Dubai aho agiye gukorera igitaramo dore ko yari yaragiteguje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse iki gitaramo kigomba kuba ku munsi w’ejo kuwa 17 werurwe 2023.
Platini yageze i Dubai k munsi w’ejo kuwa 16 Werurwe 2023 ndetse nyuma yo gusesekara muri uyu Mujyi yahise ahabwa ikaze n’inshuti ze zari zimutegereje.
Bivugwa ko uretse kuhakorera igitaramo uyu muhanzi ngo agomba no kuhakorera amashusho y’indirimbo ze nshya nubwo kugeza uyu munsi zitari zamenyekana.
Uyu muhanzi Platini yakunze kujya akorera amashusho y’indirimbo muri uyu mujyi aho abenshi iyo bamenye cyane ari iyitwa Helena.