AMAFOTO: Umuhanzi Platini yasezeranye n’umukunzi we Ingabire Olivia imbere y’amategeko

Umuhanzi Nemeye Platini usigaye wiyita Mister P mu muziki yasezeranye n’umukunzi we Ingabire Olivia imbere y’amategeko

Gusezerana k’uyu muhanzi byabaye mu ibanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021 mu Murenge wa Remera.

Platini yahisemo kugira ibanga urukundo rwabo nk’amahitamo ye ku giti cye.
Ati “Ubukwe bwanjye nari nagerageje kubugira ibanga, umugore wanjye twari tumaranye imyaka igera kuri ibiri dukundana.”

Uyu muhanzi yavuze ko imyiteguro y’ubukwe bwe ikomeje, buteganyijwe tariki 27 Werurwe 2021.

Platini nta byinshi yigeze ashaka kuvuga kuri uyu mukobwa bagiye kurushinga, icyakora yavuze ko atari umuntu uba mu ruganda rw’imyidagaduro, bityo nta byinshi agomba kumuvugaho.

Platini yuma yo gutandukana na Ingabire Diane bakundanye imyaka irenga ine, bagashyira akadomo ku rugendo rwabo mu 2017, ntabwo Platini yongeye kugaragaza umukunzi we.

Platini yasezeranye n’umukunzi we Olivia

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO