Umuhanzi Prosper Nkomezi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Amaraso yawe’

Umuhanzi Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo “Sinzahwema“ yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Amaraso yawe’.

Indirimbo ’Amaraso yawe’ ni imwe mu ndirimbo zikubiyemo ubutumwa buvuga uburyo amaraso ya Yesu yadukuye mu mwijima atuzana mu mucyo, ubu tukaba tugenda tudafite ubwoba kubwo intsinzi ya Yesu.

Prosper Nkomezi aherutse kubwira GENESISBIZZ ko izi ndirimbo ari zimwe mu zizagaragara kuri Alubumu ya kabiri ari gutegura kugeza ubu.

Yagize ati "Iyi ndirimbo kugeza ubu yasohotse ari amajwi gusa, ariko mu minsi mike iri imbere n’amashusho yayo azaba yageze hanze."

Muriiyi ndirimbo nshya ’Amaraso yawe’ uyu muhanzi aterura inganzo mu ijwi rye avuga uburyo Imana (Yesu) ari inyembabazi, agahamagarira isi yose kuririmba urukundo yabakunze, ndetse no kubw’insinzi ye.

Aterura agira ati "amaraso yawe yadukuye mu mwijima atuzana mu mucyo u bu tugenda tudafite ubwoba kubwo intsinzi yawe yesu."

Akomeza agira ati "Wiyambuye ishusho y’Ubumana, wemera kubabazwa, Kubwanjye wahindutse icyaha kandi utarigeze ukimenya. Uravuga uti ’Mwana wanjye baho’. Maze mbaho, mpindurirwa izina. Nta bwoba nzagira njye ngufite mwami yesu waratsinze. Ntabwoba namba tugifite mwami yesu waratsinze."

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’indi yise ’Nimuze tumusange’ yashyize hanze mbere y’igitaramo yakoze kuwa 24 Kamena 2019.

Nkomezi ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye mu ndirimbo ’Ibasha gukora’ ari nayo yitiriye agitaramo agiye gukora.

Ni umunyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni impano ije guhindura byinshi k ubuzima bw’abazabasha gukurikira ibihangano bye nk’uko abihamya.

Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zitandukanye ziri gufasha imitima ya benshi zirimo: ’Ibasha gukora’, ’Humura’, ’Singitinya’, ’Sinzahwema/Amamara’, ’Urarinzwe’, ’Nzayivuga’ n’izindi.

Umva hano indirimbo ’Amaraso yawe’ y’umuhanzi Prosper Nkomezi, yashyize ahagaragara

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO