Umuhanzi Prosper Nkomezi yashyize hanze indirimbo shya yise ‘Urihariye’

Umuhanzi Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo “Sinzahwema“ yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Urihariye’.

Indirimbo ‘Urihariye’ ni imwe mu ndirimbo zikubiyemo ubutumwa buvuga uburyo Imana yihariye,mbese itameze nk’abandi mu mikorere yayo.

Prosper Nkomezi yabwiye GENESISBIZZ ko iyi ndirimbo izagaragara kuri Alubumu ya kabiri ari gutegura kugeza ubu.

Yagize ati “Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa buvuga Uburyo Imana iri unique (yihariye); itameze nk’abandi mu mikorere yayo, mu mivugire, mu mbaraga zayo, mu bushobozi ifite. Ikomeza abacitse integer, igaha imbaraga abatazifite. Kandi uyizera wese ntacyo yayiburana”.

Akomeze agira ati “Ndimo gukora kuri alubumu ya kabiri, hamaze gusohoka ho indirimbo 2. Mu kwa kabiri harasohoka indirimbo yindi izaba iri kuri iyi alubumu ndetse hari n’amashusho azasohoka vuba.”

Muriiyi ndirimbo nshya ‘Urihariye’ uyu muhanzi aterura inganzo mu ijwi rye avuga uburya Imana yihariye.

Aterura agira ati “Uri inkomezi zanjye Yesu, iyo nshitse intege urankomeza, uri inkomezi zanjye, iyo nshitse intege umpa imbaraga, ntacyo nakuburanye Yesu, ni ukuri urihariye. Ntacyo nakuburanye mwami, ni ukuri urihariye, urihariye, urihariye.”
Akomeza agira ati “Uri uwo kwizerwa Mana, ibyaremwe byose bikuramye, uri uwo kwizerwa ibyaremwe byose bikuramye, uri uwo kwizerwa amahanga yose avuge gukomera kwawe. Ni ukuri urihariye, urihariye, urihariyeeeeeee.”

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’indi yise ‘Nimuze tumusange’ yashyize hanze mbere y’igitaramo yakoze kuwa 24 Kamena 2019.

Nkomezi ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye mu ndirimbo ’Ibasha gukora’ ari nayo yitiriye agitaramo agiye gukora.

Ni umunyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni impano ije guhindura byinshi k ubuzima bw’abazabasha gukurikira ibihangano bye nk’uko abihamya.

Prosper Nkomezi kugeza ubu ugize imyaka 24 y’amavuko, abarizwa mu itorero rya Zion Temple, yatangiye kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2017.

Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zitandukanye ziri gufasha imitima ya benshi zirimo: ’Ibasha gukora’, ’Humura’, ’Singitinya’, ’Sinzahwema/Amamara’, ’Urarinzwe’, ’Nzayivuga’ n’izindi.

Umuhanzi Prosper Nkomezi yashyize hanze indirimbo shya yise ‘Urihariye’
indirimbo_urihariye_yamaze_kugera_hanze
Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO