Umuhanzi Rejoice Byiringiro agaragaje abantu bakwiye gukora umuziki wa Gospel

Rejoice byiringiro ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana aho uyu muhanzi yatangaje ko nta muntu w’umuswa ushobora gukora umuziki wa Gospel.
Ubwo yaganiraga na Genesisbizz umuhanzi uririmba indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana ariwe Rejoice Byiringiro yatangiye avuga ko yatangiye umuziki akiri umwana muto cyane.
Uyu muhanzi avuga ko kugeza uyu munsi afite ibihangano bitandukanye aho yavuzemo zimwe mu ndirimbo amaze gushyira hanze harimo: Ndashyigikiwe,Naratoranyijwe n’izindi zitandukanye.
Ubwo yabazwaga umwihariko uboneka mu butumwa butangirwa mu ndirimbo ze uyu muhanzi yavuze ko indirimbo ze zigaruka cyane kugushishikariza abantu kugarukira Imana.
Uyu muhanzi ubusanzwe amazina nyakuri yahawe n’ababyeyi be yitwa Byiringiro Faustin ndetse yaboneye izuba mu karere ka Nyamasheke ahitwa mu ityazo ndetse avuga ko mu mwaka wa 2015 aribwo yasesekaye mu Mujyi wa Kigali aho yari azanywe no gukora umuziki.
Uyu muhanzi mu butumwa yageneye abanyempano batandukanye yabatangarije ko bakwiye guharanira ko impano yabo idaceceka ahubwo bakarushaho gushyira imbaraga mu byo bakora,kugirango impano yabo irusheho gukomera ndetse avuga ko bikwiye ko buri munyempano wese akwiye gusenga bityo Imana ikamuhishurira byinshi kuri yo.