Umuhanzi Rema waraye muri Kigali ashobora gutemberezwa ahantu Nyaburanga mbere y’igitaramo

Umuhanzi Rema ukomoka muri Nigeria utegerejwe mu gitaramo kizaba ku munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 20 yaraye ageze I Kigali.

Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe mu ijoro ryo kuwa gatatu. Yakiriwe n’abarimo Bruce Intore umaze kumenyerwa mu kugira umubano udasanzwe n’abahanzi mpuzamahanga.

Uyu muhanzi waje hakiri kare biravugwa ko azabanza agatemberezwa hamwe mu bice Nyaburanga bigize u Rwanda.

Biteganyijwe ko azaririmba mu gitaramo cy’imikino ya All Star Game muri Basketball aho hazakina ikipe iyobowe na Ndizeye Steve wa Patriots BBC indi iyobowe na Shyaka Olivier wa REG.

Iki gitaramo kandi kizagaragaramo abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Bull Dogg, Social Mula, Kivumbi na Mike Kayihura.

Kugeze ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyitiriwe Visit Rwanda yamaze gushira.


Rema yaraye ageze i Kigali

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO