Ric Hassani ntabwo ari guhaga indirimbo ya Meddy yamubanye Ubunyunyusi

Umuhanzi w’UmunyaNijeriya Ric Hassan umaze iminsi mu Rwanda aho yari yaje kwitabira igitaramo cya ’fantasy Music Concert’ cyari cyateguwe na Symphony band yatangaje ko indirimbo ya Meddy Slowly iri mu zikomeje kumushimisha kuva yagera mu Rwanda.

Uyu mugabo wagaragaje gukunda u Rwanda cyane mu gihe kigera mu cyumweru yahamaze yagiye ku rubuga rwe rwa Twitter maze yandikaho amagambo yanyuze benshi cyane agira ati “Ubu indirimbo Slowly ya Meddy Ntiramva mu mutwe kuva nayiririmba mu gitaramo. Mwarakoze Rwanda."

Nyuma yo gushyiraho ubwo butumwa bamwe mu bamukurikira bamushimiye kuba yararirimbye iyo ndirimbo ndetse abandi nabo bamusaba ko bazakorana indirimbo nibishoboka.

Kugeza ubu Umuhanzi Meddy ntakintu aratangaza kukuba uyu mugenzi we ukunzwe muri Nigeria yararimbye indirimbo ye Slowly mu gitaramo yakoreye muri Kigali Convention Center Mu mpera z’icyumweru gishize.

Indirimbo slowly ya Meddy ni imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane kuva yasohoka tariki 23 Nzeri 2017 aho imaze kureba na miliyoni zisaga 59 ku rubuga rwa youtube, ikindi ikaba ikunze kwifashishwa na bamwe mubakurukirana umuziki wa Meddy mu bice bitandukanye by’isi harimo n’ibyamamare bikomeye.

Ric Hassani akomeje kugaragaza urukundo yakunze u Rwanda Kugeza ku bahanzi Nyarwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO