Umuhanzi Ruger yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Umuhanzi wo muri Nigeria, Michael Adebayo Olayinka umaze kubaka izina mu muziki nka Ruger yasesekaye i Kigali aho aje gutaramira abanyarwanda .

Ruger yazanye n’indege yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Uyu muhanzi yasesekaye i Kigali aherekejwe n’itsinda rimufasha mu muziki.

Ntabwo hari ikintu na kimwe yigeze avugana n’itangazamakuru kuko abari bamurindiye umutekano, bahise bamujyana mu modoka ya Land Cruiser yamujyanye kuri hoteli aho agiye kuba acumbitse mbere yo gutaramira Abanyarwanda ku wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022.

Uyu musore watumiwe na Sosiyete ya Drip City Ent azaririmbana n’abahanzi batandatu bo mu Rwanda barimo Gabiro Guitar, Okkama, Kenny K-Shot, Ish Kevin, Ariel Wayz na Afrique ndetse na mugenzi we na we wo muri Nigeria witwa AV.

Dj Toxxyk na Marnaud bazafatanya na DJ SL uri mu bavanga imiziki bakomeye muri Nigeria, gususurutsa abazitabira iki gitaramo

Ruger azakorera igitaramo kuri Canal Olympia. Kwicara mu myanya isanzwe umuntu azishyura 10.000 Frw, muri VIP bibe 25.000 Frw mu gihe ameza y’abantu batandatu azaba ari 300.000 Frw.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO