Umuhanzi Sam Smith yahawe inkwenene nyuma yo kwigaragaza nk’umugore utwite

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza Sam Smith yabaye iciro ry’imigani nyuma y’amafoto ye yagiye hanze amugaragaza nk’umugore utwite ndetse nyuma y’aya mafoto bamwe bavuze ko bidakwiye.
Aya mafoto yasohowe n’ikinyamakuru cy’imideli cyitwa Perfect Magazine, aho agaragaza uyu muhanzi ari mu myambaro idasanzwe harimo n’iya bagore.
Imwe muri aya mafoto kandi Sam Smith yari yifashe nk’umugore utwite, aribyo byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenga ko atari akwiriye kubikora kuko atari umugore utwite.