Umuhanzi Sat-B kuri ubu yatangaje ko ateganya gushyingiranwa na Belle 9lce babyaranye

Kuri ubu umuhanzi Sat B ukomoka mu gihugu cy’Uburundi yatangaje ko yiteguye gukora ubukwe n’umuhanzikazi Belle 9Ice aho banafitanye umwana ndetse yaboneyeho no kuvuga imbogamizi yahuye nazo ubwo yakundanaga n’uyu mukobwa.
Uyu muhanzi yavuze ko gukundana n’umukobwa w’icyamamare bigora cyane gusa yahamije ko bigeraho bigakunda.
Uyu muhanzi avuga ko Belle 9Ice ari umukobwa mwiza cyane ndetse ngo ni kenshi telefone zitandukanye zakunze kumuhamagara gusa nyuma ngo baje kubishakira umuti urambye Sat-B aca akavuyo k’abirukaga kuri uyu mukobwa.
Uyu muti Sat-B yavugaga ni uko biyemeje kubana akamurongora akamubera umugore ariko bakabaho nta n’umwe ureba muri telefone y’undi.
Sat-B avuga ko amaze igihe akundana n’uyu mukobwa ndetse yaboneyeho kuvuga ko yiteguye gushyingiranwa n’uyu muhanzikazi dore ko bafitanye n’umwana babyaranye.
Belle 9 Ice umukunzi wa Sat-B