Umuhanzi Tom Close yasangije abakunzi be amagambo yatuma buri wese agira ibyiringiro mu buzima abayemo

Umuhanzi umaze igihe kitari gito mu muziki Nyarwanda ndetse akaba ari nawe wabashije kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star bwa mbere ariwe Tom Close yifashishije Twitter ye maze asangiza abakunzi be amagambo akomeyue kandi atera imbaraga.
Uyu muhanzi yanyuze kuri Twitter ye maze agira ati:Imana yateguye uyu munsi mbere y’uko uvuka ndetse buri kimwe kizagenda neza.
Uyu muhanzi kandi yakomeje avuga ko mu gihe umuntu agihumeka ngo nuko Imana iba ikimurinze kugirango abashe gusohoza umurimo yamuremeye gusohoza.
yakpomeje agira ati:Gambirira,wizere, ubyuke ujye aho ugomba kujya uyu munsi ukore ibindi byose ubiharire Imana.
Umuhanzi Tom Close ubusanzwe amazina ye nyakuri yitwa Muyombo Thopmas ndetse uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo n’indirimbo yafatanyije na The Ben bise Thank You aho yakunzwe n’abatari bake.
Kanda hano urebe indirimbo Thank You Tom Close ahuriyeho na The Ben.
Kanda hano urebe indirimbo Ferrari y’umuhanzi Tom Close