Umuhanzi Trezzor yashimiye Yverry wamufashije guhimba indirimbo y’umugore we

Umuhanzi Kana Yves ukoresha izina rya Trezzor mu muziki yasohoye indirimbo nshya yise ‘Uri urukundo’ yakoreye umugore we ashimira by’umwihariko umuhanzi Yverry wamufashije mu guhimba iyo ndirimbo.

Mu kiganiro na Genesisbizz uyu musore yadutangarije ko nyuma yo gushyingiranwa na Diane Mugabekazi bakomeje umunyenga w’urukundo mu rugo rwabo rushya aho yishimira uko umufasha we amukunda kandi adahwema kubimwereka.

Yagize ati "Ni indirimbo igaruka ku rukundo rw’umugabo n’umugore ariko njye muri rusange nayandikiye umugore wanjye nshaka kumushimira umutima we yampereye Ubuntu, iki kikaba aricyo gihe ngo nanjye mwiture urwo rukundo akaba aricyo cyatumye nyimutura kuko mukunda cyane."

Yakomeje atubwira ko iyi ndirimbo mu kuyandika yabifashijwemo n’umuhanzi w’umuhanga ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo Yverry akaba yamushimiye byimazeyo uburyo yashyizemo ubuhanga bwinshi kugira ngo isohoke ari nziza.

Kana Yves na Mugabekazi Diane bashyingiranywe imbere y’Imana tariki ya 1 Gicurasi 2021.

Indirimbo urukundo ya Trezzor yatunganyijwe na Heavy Kick muri Studio ya kigali recordz y’umuhanzi yverry.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO