Umuhanzi Vichou Love yashyize hanze indirimbo nshya yise who can love me ahuriyemo n’umuhanzi Magic Washington

Vichou Love ni umuhanzi ufite izina rikomeye mu gihugu cy’u Burundi ndetse ni kenshi mu bihe binyuranye yagiye akora indirimbo zitandukanye ndetse zigakundwa n’abatari bake mu Burundi no muri Afurika y’i Burasirazuba muri rusange.
Kugeza aka kanya indirimbo y’uyu muhanzi imaze kurebwa n’uruvunganzo rw’abantu ku muyoboro we wa Youtube ari n’ako abantu banyuranye bakomeje kumuha ibitekerezo binyuranye batakagiza iyi ndirimbo ye nshya.
Umuhanzi Vichou Love yashyize hanze iyi ndirimbo ku munsi w’ejo ndetse ni indirimbo nziza y’urukundo ahuriyemo n’umuhanzi nawe w’umuhanga Magic Washington.
Uyu muhanzi Vichou Love abenshi bamumenye mu ndirimbo yitwa icyo Imana yifatanyirije ndetse iyi ni indirimbo idasaza aho kugeza uyu munsi igikunzwe n’abatari bake haba mu Rwanda ndetse no mu Burundi.
Indirimbo ye nshya Who can Love me ni indirimbo yubakiye ku rukundo kandi ibyinitse ku buryo yakiranwe urugwiro n’abatari bake mu ruganda rw’imyidagaduro yo mu Rwanda ndetse no mu Burundi.
Vichou Love ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Burundi no mu karere ka Afurika y’iburasirazuba muri rusange.