Umuhanzi Water Sax yasusurukije abakunzi be akoresheje igikoresho gitangaje cy’umuziki

Umuhanzi Water Sax ni umwe mu bahanzi b’abanyamwuga dore ko uyu muhanzi yabashije kwiga mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo aho yahavanye ubumenyi buhanitse ndetse yaje kubigaragaza ubwo yataramiraga abakunzi be mu kiganiro access 250 gitambuka kuri Genesis TV.

Umuhanzi Water Sax yatangiye asobanura izinarye dore ko yaje kuba abazwa muri rusange igisobanuro cy’ijambo Water Sax maze atangira ahamyako izina rye rikubiyemo amagambo abiri harimo water bisobanura amazi ndetse Sax bikaba bisobanura igikoresho cye cy’umuziki aho yahisemo kukiyitirira.

Uyu muhanzi Water Sax ni umwe mu basusurukije abantu benshi ku isabukuru ya Genesis TV aho mu kiganiro Access 250 uyu muhanzi yabashije gutaramira abakunzi b’iki kiganiro ndetse arushaho no kubasusurutsa ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka ibiri Genesis Tv Imaze ishinzwe.

Uyu muhanzi ubwo yabazwaga ku bahanzi yaba afatiraho ikitegererezo yatangaje ko nta muhanzi numwe afatiraho urugero gusa ngo hari abo yubaha abona ko hari ibyo bakoze kandi bagikora.

Ubwo kandi yaganiraga na Genesisbizz yabajijwe ku mbogamizi yaba ahura nazo mu rugendo rwe rwa muzika yatangaje ko afite imbogamizi zijyanye n’amokoro dore ko ahamya ko byose ariwe wimenya adategereje ubufasha buturuka ahandi ndetse yagaragaje ko iyi ari imbogamizi imukomereye cyane mu bijyanye n’umuziki we akora.

Ubwo yabazwaga imvo n’imvano ye Water Sax yartangaje ko akomoka mu karere ka Rusizi(Cyangugu) ndetse akaba yarabashije kwiga mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo.

Uyu muhanzi yasoje avuga ko umuziki we ufite umwihariko ukomeye kuko yemeza ko aririmba indirimbo zijyanye n’ubuzima busanzwe bw’abantu ndetse ubutumwa buzikubiyemo bukaba bugaruka cyane ku mibereho n’urukundo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO