Umuhanzi Wizkid yatangaje ko agiye kongera guhurira ku rubyiniro rumwe na mugenzi we Davido

Umuhanzi Wizkid yifashishije imbuga nkoranyambaga ze maze atangariza abakunzi be ko agiye gukora igitaramo azahuriramo n’umuhanzi mugenzi we Davido ndetse aba bombi baherukaga guhurira ku rubyiniro rumwe mu mwaka wa 2017.

Abakunzi b’umuziki mu gihugu cya Nigeria bishimiye ko abahanzi bakomeye muri iki gihugu bagiye kongera guhurira ku rubyiniro nyuma y’imyaka igera kuri itandatu.

Kuwa gatatu w’iki cyumweru Wizkid yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze akora itangazo ryatunguye benshi aho yamenyesheje abakunzi be ko agiye guhurira mu gitaramo n’umunyabigwi mugenzi we Davido.

Wizkid yashimiwe n’abatari bake ubwo yafataga umwanzuro agahagarika Alubumu ye ya Gatanu yari yise More Love Less Ego ndetse impamvu nyamukuru yakoze ibi ni uko umuhanzi mugenzi we Davido yari yabuze umwana we Ifeanyi wari witabye imana.

Icyo gihe abafana bakomeye amashyi uyu muhanzi kubera igikorwa kirimo guha icyubahiro umuhanzi mugenzi we Davido.

Umuhanzi Wizkid hamwe na Davido baheruka guhurira ku rubyiniro mu kwezi kwa 12 aho icyo gihe yari yateguriye abakunzi be ikintu kibatungura maze batungurwa no kubona yakiriye Davido ku rubyiniro.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.