Wizzy Maker umuhanzi muto cyane w’imyaka 11 ufite inzozi zikomeye

Wizzy Maker ni umuhanzi Nyarwanda muto cyane mu myaka aho akora umuziki kuku myaka 11 gusa, Yamaze guhishura abandi yifuza gukorana nabo nyuma ya Innos B na Fresh kid.

Umuhanzi Wizzy Maker ku myaka 11 yahishuye abandi bahanzi yifuza gukorana nabo nyuma ya Innos B na Fresh kid.

Ku wa 26 werurwe nibwo Wizzy Maker yashyize ahagaragara indirimbo ye yise Amafunzo ndetse ikakirwa neza nabatari bake.

Ubwo Yaganiraga na Genesisbizz yagarutse ku mishinga Afitiye Abakunzi be by’umwihariko agaruka ku ndirimbo afitanye na Innos B ndetse nindi Afitanye na Fresh kid Ukorera umuziki mugihugu cya Uganda.

Yagize ati:" Ubu ndizera neza ko Abakunzi banjye tugiye kwishimana bidasanzwe, Ubu Indirimbo nakoranye na Innos B nimara kujya hanze nzahita mbaha Indi nakoranye na Fresh kid."

Wizzy Maker kugeza ubu yavuze ko yiteguye kuzamura ibendera ry’Igihugu akoresheje Umuziki. Kubijyanye nabahanzi yifuza gukorana nabo indirimbo yagize ati" Mu Rwanda mba nifuza gukorana Indirimbo na Ish Kevin, muri Africa y’iburasirazuba Nkifuza gukorana na Diamond, ariko iyo bigeze muri Africa Yose Mpita Ntekereza Kuri Joe boy na Bany boy."

Wizzy Maker kugeza ubu abarizwa mu karere ka Musanze, Akaba Ahagarariwe Na Mr Gugu wamenyekanye Muri Cinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime yitwa Ikiriyo Cy’urukundo.

Mr Gugu ureberera inyungu za Wizzy Maker


Wizzy Maker yifuza kugera kure mu muziki.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO