Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzi Yverry yamaze kugaragaza umukobwa yihebeye aho yamusabye kuzamubera umufasha mu birori byo gutera ivi bibaye muri iri joro ryo ku wa kane tariki 17 Werurwe, Ibi bibaye nyuma y’uko uyu muhanzi asibye amafoto y’umukunzi we kuri instagram benshi bakibaza amaherezo y’urukundo rwe .
Umuhanzi Rugamba Yves wakunzwe cyane nka Yverry mu ndirimbo z’urukundo zitandukanye nka ’Nk’uko njya mbirota n’izindi yamaze gutera ivi aho yasabye umukobwa yihebeye kuzamubera umufasha nawe avuga yego.
Ibi bibaye nyuma y’uko Yverry mu mwaka ushize wa 2021 yasibye amafoto yose y’umukunzi we ku rubuga rwa instagram abantu bakaba bibazaga amaherezo y’urukundo rwe.
Muri iri joro nibwo uyu musore ukunzwe mu ndirimbo zigaruka ku rukundo yamaze amatsiko abakunzi be aho yaberetse umukobwa yihebeye aho yamusabye kumubera umufasha.
Ni ibirori byo gutera ivi byitabiriwe n’ibindi byamamare bitandukanye ndetse Yverry ubwe yafashwe n’amarangamutima cyane aho yagaragaye azenga amarira y’ibyishimo mu maso.