Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Filimi Aaron Charles Carter yitabye Imana

Umuhanzi wari icyogere ndetse akaba n’umukinnyi wa filimi bwana Aaron Charles Carter yasanzwe mu rugo rwe ruherereye Lancaster yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 05 Ugushyingo 2022.

Iyi nkuru y’inshamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 05 Ugushyingo 2022 ndetse icyateye urupfu rw’uyu muhanzi ntabwo cyari cyamenyekana.

Uyu muhanzi mu minsi ishize nibwo yatangaje ko mu buzima bwe ngo arimo guhura n’ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubuzima ndetse n’ihungabana gusa ntabwo yagaragazaga icyateraga ibi byose.

Uyu muhanzi yitabye Imana afite imyaka 34 y’amavuko icyakora umuyobozi wa Polisi yo muri Los Angeles yatangaje ko ku munsi wo kuwa Gatandatu aribwo yakiriye telefoni itabariza nyakwigendera.

Uyu muhanzi umurambo we wasanzwe iwe mu rugo ndetse abaturanyi be batangaje ko bamusanze mu bwogero yamaze gushiramo umwuka ndetse polisi ikomeje gukora iperereza ku cyateye urupfu rwe.

Abazi neza uyu muhanzi bamuzi kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 1990 dore ko yabarizwaga mu itsinda ryitwaga Bravo All stars.

Aaron Charles Carter yitabye Imana afite imyaka 34 y’amavuko ndetse mushiki we avuga ko azahora amwibuka iteka.

Kanda hano urebe indirimbo All about You ya nyakwigendera Aaron Charles Carter yashyize hanze mu myaka 13 ishize.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO