Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime "Jaden Smith" yahakanye amakuru avuga ko yapfuye nyuma yo gukora impanuka y’imodoka

Ku munsi w’ejo hashize nibwo inkuru yiriwe icaracara ivuga ko umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Jaden Smith yapfuye azize impanuka y’imodoka. Uyu musore yahakanye aya makuru we atangaza ko ari muzima nta kibazo afite.

Jaden Smith wamanyekanye cyane muri filime "The Karate Kid" byavuzwe ko yapfiriye mu mpanuka y’imodoka nyuma y’uko aya makuru yatangiye gukwirakikwira ku rubuga rwa TikTok.

Nyuma abafana b’uyu musore w’imyaka 23 bagiye ku mbuga zitandukanye ziganjemo Twitter, Instagram na TikTok benshi babaza niba aya makuru ariyo ndetse hari n’abohereje ubutumwa bufata mu mugongo Will Smith ubyara Jaden Smith.

Igihe twateguraga iyi nkuru, twasuye imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo abo mu muryango w’uyu musore, uhereye kuri mushiki we bakundana cyane, ise na nyina umubyara bose nta kintu batangaje kuri aya makuru avuga ko Jaden Smith yaba yapfuye.

Nyuma y’uko benshi bakomeje kuvuga ko uyu musore adaheruka kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, mu ijoro ryakeye nibyo yaciye amazimwe anyuze ku rubuga rwe rwa Tweeter ahagana saa saba n’iminota irindwi z’ijoro (1:07) , yandika ati "Invisible" bisobanuye umuntu cyangwa ikintu kitagaragara, benshi bahise basubiza ubutumwa bwe berekana ko bishimiye ko abahaye ikimenyetso cyerekana ko ari muzima.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO