ACCESS 250:Umuhanzi ukiri muto Eli bran yatangaje amagambo akomeye ajyanye n’impano ye

Eli Bran ni umusore urimo kurangiza amashuri yisumbuye ndetse yatangiye ahamya ko ibyo akora n’intego ze yumva ko ntamuntu n’umwe wamera nkawe ahubwo we avuga ko yihariye ku giti cye.

Uyu musore avuga ko afite umwihariko ukomeye kuko akora indirimbo ze ku giti cye ndetse akabasha kuziririmba azikunze kandi ahamya ko nabazumva bazikunda cyane.


Uyu muhanzi ukiri muto yatangaje ko indirimbo ze aziririmba abifatanyije no kwicurangira bigatuma yumva afite umwihariko ukomeye muri rusange.

Uyu musore avuga ko akunda abahanzi batandukanye kubera umwihariko wa buri muhanzi gusa yaciye amarenga agaragaza ko akunda umuhanzi Bruce Melody.


Uyu musore ukiri muto Eli Bran yaboneyeho gutangaza ko imbogamizi zimukomereye cyane ari abantu rimwe na rimwe baberaho guca intege umuntu gusa yavuze ko akomeza kurenzaho ibikorwa bye bikivugira bityo ntacike intege.

Uyu musore avuga ko yaboneye izuba mu Karere ka Rusizi (Cyangugu)gusa umuryango we waje kwimukira mu Karere ka Kamonyi ahitwa ku Ruyenzi mu mwaka wa 2019.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO