Umuhanzi w’I Burundi Niyomwungere yitabye imana azize Coronavirus

Umuhanzi mu gihugu cy’I Burundi Willy Leonard Niyomwungere yitabiye imana mu gihugu cya Malawi nyuma yo kuva muri Canada aho yarasanzwe atuye muri iki gihe, akaba yazize virus ya COVID-19.

Niyomwungere yarasanzwe azwi cyane mu gihugu cy’Uburundi kubera indirimbo nyinshi yagiye aririmba zigakundwa n’abatari bacye muri iki gihugu.

Uyu muhanzi yarasanzwe azwi cyane nko mu ndirimbo benshi bakunze no kuririmba mu Rwanda mu bihe byahise yitwa ‘Abantu’ benshi babyinnye mu bihe byo ha mbere aha, ‘Twarahemukiye basogokuru’ , ‘Yozefu muri Egiputa’ n’izindi nyinshi.

Amakuru yakomeje guhererekanwa na bamwe mu babarizwa hafi ye, yavugaga ko uyu muhanzi yavuye muri Canada akerekeza mu gihugu cya Malawi mu bikorwa by’akazi ke agahita ahandurira iyi virusi.

Willy Léonard Niyomwungere warumaze imyaka myinshi aba mu gihugu cya Canada, dore ko yahanaboneye ubwenegihugu inshuro ebyiri zose, byavuzwe ko yinjiye muri Malawi ku wa 28 Gashyantare 2020 avuye muri Tanzania, icyo gihe ajyayo hari bamwe mu nshuti ze yamenyesheje akoresheje telefone igendanwa ndetse anababwira ko yumva atamerewe neza.

Abamuzi bakongera ko yaranasanzwe akora ubucuruzi bunyuranye, akabukorera hagati y’igihugu cya Tanzania na Malawi.

Aba bantu akaba ari naho bahera bemeza ko nta kabuza yitabiye imana muri Malawi kuko igendo z’indege zari zarahagaritswe mu bice byinshi by’isi.

Uyu muhanzi uretse kuririmba yaramaze igihe asa nkuwabihagaritse, yaranasanzwe akora imirimo yo kuvura (umuganga), aho asize abana be abiri.

Uretse iyi mirimo, amakuru aturuka mu gihugu cy’Uburundi avuga ko yari umwe mu baherwe babarizwaga mu batunze cyane muri iki gihugu, bitewe n’imirimo myinshi yamwinjirizaga menshi.

Umva indirimbo yakunzwe n’abatari bacye ya Willy Niyomwungere Leonard yise ’Abantu’:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO