Umuhanzi w’icyamamare Alpha Blondy yashyize hanze indirimbo itakagiza u Rwanda aho yayise Sunshine in Rwanda

Ubusanzwe amazina nyakuri ya Alpha Blondy yitwa Seydou Koné ndetse yamaze gushyira hanze indirimbo yitwa Sunshine in Rwanda ndetse biravugwa ko iyi ndirimbo yasohotse kuri Alubumu ye nshya.
Impamvu nyamukuru ngo uyu muhanzi akunda cyane u Rwanda avuga ko ari uburyo rwabashije kwiyubaka bifatika nyuma yo kuva mu bihe by’amakuba bya Genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Muri iyi ndirimbo umuhanzi Alpha Blondy agira ati:“Umwijima waragiye , Nta cyabuza izuba kwaka, nta n’icyabuza urumuri kumurika!”
Umuhanzi Alpha Blondy yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mwaka wa 2018 ndetse ni kenshi yagiye yumvikanisha ko akunda u Rwanda cyane.
Kanda hano urebe indirimbo ya Alpha Blondy yatuye u Rwanda akayita Sunshine in Rwanda.