Umuhanzi w’icyogere Don Jazzy yaciye amarenga y’urukundo hagati ye n’Umunyarwandakazi

Bwana Michael Collins uzwi cyane ku mazina y’Ubuhanzi ya Don Jazzy yaciye amarenga agaragaza ko ari mu rukundo n’umunyarwandakazi witwa Teta.
Ubusanzwe Don Jazzy ntabwo ari umuhanzi gusa kuko akora n’ibikorwa bijyanye n’ishoramari dore ko ari n’umuyobozi w’inzu yitwa Mavin Records ifasha abahanzi.
Uyu muhanzi w’icyogere abinyujije ,kuri Instagram ye yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’inkumi ituruka mu Rwanda yitwa Teta aho bari banezerewe bigaragara.
Uyu mugabo ufite imbaga nyamwinshi y’abarenga Miliyoni 14 kuri Instagram ye maze ubwo yari kumwe n’iyi nkumi Teta yagize ati: “Ijoro ryiza mu mujyi wa Paris hamwe n’umwiza Teta’’