Umuhanzi w’icyogere muri Zambia T-Sean agarukanye indirimbo nshya yise Beta

Umuhanzi w’icyogere mu gihugu cya Zambiya bwana T-Sean The Dancehall Daddy yashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bukomeye ndetse iyi ndirimbo yayise Beta ndetse kuri ubu yagarukanye n’umuhanzi Macky 2 kugirango babashe kongerera ubuziranenge iyi ndirimbo.
Mu kiganiro na Genesisbizz, T-Sean ukomoka muri Zambia avuga ko iyi ndirimbo Beta ije ikurikiye iyo yaherukaga gushyira hanze yitwa Bless Me.
Umuhanzi T-Sean azwi cyane ku izina rya DJ Baila ,ndetse akora injyana ya Dancehall/Afro beat.
Nubwo uyu muhanzi akora umuziki we kandi neza gusa avuga ko hari abahanzi benshi afatiraho urugero nka Oliver Mtukudzi, Bob Marley, Beenie Man, Dr Dre ndetse na Amayenge Asoza.
T-Sean avuga ko afite imizingo 2 harimo Adam ndetse n’undi witwa 90 Days aho iyi mizingo yombi yabashije kugaragara mu bihembo byiswe Mosi Zambian Music Award (ZMA) 2014 Best Dancehall Album, hamwe n’ibindi bihembo byitwa Timwe Womb.
Zimwe mu ndirimbo z’umuhanzi T-Sean harimo:Boza, Wonder Why featuring B1, Nalishiba featuring Judy, Daily featuring Hamoba, Lekelela Bokosi, Tako, Osoba, Mulipo, Ordinary Girl, Adam, Dear Wanga and Pyepye.
T-Sean nanone ni umwanditsi w’indirimbo aho amaze kwandikira abahanzi barimo:Judy, T-Bwoy, Macky II, Kan2, Ruff Kid, Joe Chibangu hamwe na Dambisa.
Zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi yabashije kwandika kandi zikamenyekana harimo Where You Are (Judy), I Miss You (T-Boy featuring Chef), Kuti Umvele (Dambisa), Bana Chanda (Macky II), Wilafulwa (Joe Chibangu), Million (T-Sean).
Mu mwaka wa 2010 uyu muhanzi yinjiye mu nzu yitwa K-Studio aho yabashije kuhakorera indirimbo zakunzwe ndetse zikamenyekana cyane mu itangazamakuru ryaho .
Mu mwaka wa 2012 nibwo uyu muhanzi yabashije gushyira hanze Album ye ya mbere aho yariho indirimbo nka:Wonder Why, Show Your Swag, the title-track and Sinizaibala n’izindi zitandukanye.
Mu butumwa bukomeye yageneye Abanya Zambia T-Sean hamamirije Genesisbizz ko yifuza gufasha abakiri bato gukuza inshingano zabo ndetse bakagendera kure ihohotera.
Mu magambo ye T-Sean yahamirije Genesisbizz ko yasobanukiwe ko ari umuhanzi ukomeye cyane maze agira ati:Nasobanukiwe ko mfite impano idasanzwe ndetse nk’umuhanzi nshobora guhuza abanya Politike,abakozi b’Imana n’abanyamategeko bose nkabahuriza ahantu hamwe.
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko yifuza kuba umuhanzi uvugana na buri umwe ndetse ngo iyo niyo ntego y’ibanze akwiye kwitaho.
T-Sean yasoje avuga ko yiteguye gutanga ubufasha mu kubaka igihugu cya Zambia ndetse agafasha Africa yose muri rusange n’Isi yose kugira abana bafite ahazaza.
Umuhanzi T-Sean ukomoka muri Zambia yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Beta
Kanda hano urebe indirimbo BETA y’umuhanzi T-Sean ukomoka muri Zambia