Umuhanzikazi Aline Sano yatangaje byinshi kuri Album ye yitegura gushyira hanze

Umuhanzikazi ukomeje kubaka izina rikomeye mu muziki Nyarwanda ariwe Aline Sano yateguje abakunzi be ko agiye gushyira hanze Alubumu ye ya mbere yise Rumuri ndetse yatangaje ko isaba isobanuye buri kimwe kuri we.
Uyu muhanzikazi ubwo yavugaga kuri Alubumu ye ateganya gushyira hanze yatangaje ko isobanuye byinshi kuri we nk’umugore cyangwa umukobwa wifuza gutsinda amateka yo ha mbere ndetse akarushaho kugira aho ari heza n’ahazaza hatangaje.
Ibi kandi avuga ko bijyana no kuba hari ibihe byinshi yifuza gutsinda kuko yanyuze mu bihe by’umwijima w’ahahise n’icuraburindi byashoboraga kumutesha inzozi ze.
Uyu muhanzikazi avuga ko nubwo hari byinshi akunda gucamo ariko bitamubuza kwaka ngo arabagirane mu isi ye kandi mu buryo bwe bijyanye n’uko ahamya ko yasobanukiwe agaciro ke n’uwo ariwe.
Mu magambo ye yasoje uyu muhanzikazi abaza abakunzi be niba nabo ari urumuri ndetse ababaza icyo batsindisha umwijima.
Ubusanzwe Aline Sano ni umuhanzikazi ukomeje kubaka izina rye mu muziki Nyarwanda ndetse yakoze indirimbo zinyuranye zishyika kure.
Kanda hano urebe indirimbo Radiyo ya Aline Sano.