Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Ubusanzwe Antoh ni umuhanzikazi ukizamuka gusa akomeje gukataza mu rugendo rwe rw’umuziki aho aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse kuri iyi nshuro yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise Arakomeye aho yari amaze iminsi ayiteguza abakunzi be.
Antoh ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane ku ndirimbo yitwa Birarema ndetse uyu muhanzikazi aganira na Genesisbizz yaduhamirije ko yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise Arakomeye.
Uyu muhanzikazi yatangaje ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo yagikuye ku mubyeyi we usanzwe ari umuvugabutumwa ndetse nyuma yo kugira iyerekwa rikomeye byamuteye kuririmba iyi ndirimbo yitwa Arakomeye.
Uyu muhanzikazi atangaza ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bukomeye aho igamije kwerekana imbaraga n’ububasha bw’Imana ndetse akavuga ko ishingiye cyane ku kwerekana imirimo ikomeye Imana ikora.
Antoh yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yayokoze yifashishije amashusho amwe namwe afite byinshi asobanura mu magambo ye yagize ati: hari amashusho amwe namwe afite byinshi asobanura aho nk’ahari umupira byerekana ko Yesu Kristo ariwe mukinnyi ushobora gutsinda .
Iyi ndirimbo Kandi avuga ko yayihuje n’umuco Nyarwanda ndetse akanavangamo ibintu byerekana iterambere cyangwa Isi y’uyu munsi kugirango urusheho kunogero abazayireba.
Kuri ubu uyu muhanzikazi akomeje guhimba indirimbo zitandukanye ariko zose zishingiye ku kuramya no guhimbaza Imana.
Fungura nawe wumve indirimbo Arakomeye y’umuhanzikazi Antoh
Ibitekerezo
Uyu mukobwa Antony ,Imana imushigikire ,indirimboze ninziza pe kdi ,azagere kure