Umuhanzikazi Bwiza mu myiteguro yo kumurika indirimbo Ready

Bwiza ni umuhanzikazi uri mu bahagaze neza muri iyi minsi aho ari no mu bitabira ibitaramo bikomeye. Uyu muhanzikazi ufashwa na Kikac Music aritegura gushyira hanze indirimbo yise Ready aho amashusho yayo yatunganyijwe na producer ukomeye usanzwe ukorera Wasafi witwa Akram Ihaji.

Bwiza waherukaga kugaragara mu gitaramo yahuriyemo na Timaya aho bivugwa ko bashobora kuba banafitanye indi mishinga y’indirimbo, ubu ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo yise Ready.

Mu kiganiro Genesisbizz yagiranye na bamwe mu bantu ba hafi bashinzwe inyungu z’uyu muhanzikazi batubwiye ko iyi ndirimbo ishobora guhindurira amateka Bwiza bitewe n’uburyo yateguwe.

Ready ni indirimbo yatunganyijwe na Producer Akram Ihaji usanzwe atunganya amashusho y’indirimbo za Wasafi ibarizwamo Diamond n’ibindi byamamare bikomeye mu karere, gukorana nawe yavuze ko ari iby’agaciro kandi biteze umusaruro ukomeye uzava muri iyi ndirimbo.

Bwiza ni umuhanzikazi uri mu minsi ye myiza dore ko yagize n’amahirwe yo kugaragara kuri Canal + Pop mu kiganiro Avant-Première gisanzwe gitumira ibyamamare bitandukanye muri Muzika na Sinema.




Akram watunganyije amashusho y’indirimbo Ready

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO