Emerance gakondo ahishuye icyo yakundiye umukunzi we nyuma yo kumusaba ko yamubera umugore

Umuhanzikazi Emerance Gakondo usanzwe uririmba indirimbo Gakondo zitandukanye nyuma yo gusabwa n’umukunzi we ko yamubera umugore ahishuye icyo umukunzi we atandukaniyeho n’abandi bahungu.

Emerance Gakondo yaje gusabwa n’umukunzi we ko yamubera umugore undi nawe ntiyazuyaza ahita amwemerera.

Ubwo yaganiraga na Genesisbizz Emerance aduhamirije ko umusore bakundana yamusabye ko yamubera umugore aho yamutereye ivi maze undi nawe yirinda kuzuyaza ahita amwemerera.

Emerance yaduhamirije ko umukunzi we yitwa Eric Kayiranga ndetse ngo ni umuhungu mwiza cyane ufite imico myiza iherekejwe n’ubupfura bukomeye aho Emerance ahamya ko uyu muhungu amwubaha cyane ndetse akamutega amatwi akamwumva.

Ubwo Emerance yabazwaga kuri gahunda ijyanye n’ibirori by’ubukwe bwabo igihe byaba biteganyirijwe uyu mukobwa yaduhamirije ko ubukwe babuteganya muri uyu mwaka gusa ngo igihe cyo ntabwo barakimenya kuko baracyabiganiraho.

Yabajijwe kandi ijambo yabwira umukunzi we aramutse amenye ko amwumva mu kiganiro yagiranaga na Genesisbizz maze Emerance asubiza agira ati" namubwira ko mukunda cyane kandi ko mwubaha.

Kuri ubu Emerance gakondo ni umuhanzikazi umaze gutera intambwe ikomeye mu gukora umuziki gakondo dore ko afite ibihangano bitandukanye.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO