Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wakanyujijeho mu rukundo na nyakwigendera Radio yatangaje ko azajya yizihiza isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wakanyujijeho mu ndirimbo zitandukanye harimo niyo yakoranye na Kitoko yatangaje ko buri mwaka azajya yizihiza isabukuru y’amavuko ya Nyakwigendera Mowzey Radio wahoze mu itsinda rya Goodlife nyuma akaza gukorerwa urugomo kugeza yambuwe ubuzima.

Uyu muhanzikazi yifashishije imbuga mbaga ze maze atangaza ko yahisemo kujya yizihiza isabukuru y’amavuko ya Radio kuko ngo yavutse kandi akaba afite abana kuko Radio yabayeho.

Uyu muhanzikazi mu magambo ye yagize ati:Nzahora nizihiza isabukukuru ya moses kuko yavutse kandi mfite abana kubera ko yavutse ndetse nahuye nawe kuko yavutse.

Uyu muhanzikazi yakomeje atangaza ko umuziki wa Uganda wahindutse kuko Moses yavutse ndetse abahanzi benshi bamufatiraho ikitegererezo.

Yakomeje agira ati: Isabukuru nziza y’amavuko rukundo kandi komeza uruhuke neza mukunzi,Turagukumbuye.

Kanda hano urebe indirimbo Yegwe Weka Lilian Mbabazi yakoranye n’umuhanzi Kitoko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.