Umuhanzikazi Lucky de Christ yakundishije benshi Imana biciye mu ndirimbo ze

Umuhanzikazi Lucky de Christ mu kiganiro Access 250 gitambuka kuri Genesis Tv yafashije benshi kwegerana n’Imana binyuze mu bihangano bye bikubiyemo ubutumwa bwiza bwerekeye Imana.

Uyu muhanzikazi Lucky de Christ ni umwe mu bahanzi bafite akazoza keza mu muziki uramya ndetse ukanahimbaza Imana dore ko ubwo yaganiraga na Genesisbizz yatangaje ko yahisemo kwitwa Luck de Christ kugirango yitandukanye n’abandi bantu bitwa ba Lucky,ndetse we avuga ko ari Lucky wa Christ.


Uyu muhanzikazi mu magambo ye avuga ko Imana akorera ari Imana ikomeye kandi ikora ibitangaza ndetse yakomeje ahamya ko kuba akorera Imana bimuteye ishema dore ko ngo Imana akorera atari iyo abwirwa ahubwo ari Imana yamukoreye ibitangaza akabasha kubibona ko ariyo ibimukoreye.

Uyu muhanzikazi mu magambo ye yagize ati niba mbwira abantu Imana ntabwo ari Imana mbarirwa kuko niba mvuze nti ikiza indwara ni uko yankijije indwara niba mvuze nti ifasha imfubyi nuko nziko hari abo yakijije N’ibindi bitandukanye.


Yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana utandukanye cyane n’umuziki usanzwe koko itandukaniro rihari avuga ko umuziki umwe ugaruka ku buzima busanzwe ariko undi ugatangirwamo ubutumwa bw’ihumure bujyanye no kumenya Imana.

Ubwo yabazwaga umuhanzi yaba afatiraho icyitegererezo yahamije ko bijyanye n’uko akora umuziki we avuga ko nta muhanzi afatiraho icyitegererezo kuko we ngo ibyo aririmba aba abiziranyeho n’Imana gusa nanone yahamije ko hari benshi abona baririmba bityo bikamutera imbaraga.

Abazwa ibijyanye n’inzozi yaba afite yavuze ko inzozi ze ari ugufasha abantu benshi bakagarukira Imana bakongera gukorera Imana bityo bakayihimbaza, ndetse yongeye ko yifuza ko umuziki akora warenga imbibi z’U Rwanda ukagera kure hashoboka kugirango abantu bose bamenye Imana.

Umuhanzikazi Lucky de Christ kandi yatangaje ko kuri ubu afite inzitizi zo kuba adafite abahagarariye inyungu z’umuziki we kugirango ugere kure.


Lucky de Christ ubusanzwe amazina ye nyakuri yahawe n’ababyeyi be yitwa Mahirwe Lucky de Christ uyu muhanzi kuri ubu afite impamyabushobozi ihanitse mu bijyanye n’ubusemuzi hamwe n’ibijyanye n’ihinduranyandiko aho iyi mpamyabushobozi yayikuye muri Kaminuza y’U Rwanda.


Umuhanzikazi Lucky de Christ yakundishije benshi Imana biciye mu ndirimbo ze zinogeye amatwi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO