Umuhanzikazi Lucky de Christ yateguye igitaramo yise For unto Us the Sun’s risen aho agamije kwizihiza Noheli hamwe n’abakunzi be

Umuhanzikazi Lucky de Christ yateguye igitaramo kizabera muri St Joseph le travaileur hazwi nko kuri JOC hepfo gato ya St Famille ndetse iki gitaramo yakise For unto Us the Sun’s risen bisobanura ko izuba ryaturasiye ndetse iki gitaramo ngo kigamije kumufasha kwizihiza Noheli ari kumwe n’abakunzi be.
Ubwo yaganiraga na Genesisbizz Lucky de Christ yatangaje ko iki gitaramo giteganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2022 ndetse ngo kizatangira kusaha ya 18:00 z’umugoroba aho yashishikarije abakunzi be kutazakerarwa muri iki gitaramo.
Uyu muhanzikazi ubwo yabazwaga ku ntego nyamukuru y’iki gitaramo yatangaje ko ari igitaramo kizamufasha gukoresha impano yahawe n’Imana bityo akabasha kugera ku bantu batandukanye bababaye.
Uyu muhanzikazi avuga ko muri iki gitaramo hazabaho igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kuzifashisha asura abarwayi(Fundraising) ndetse ngo amafaranga azava muri iki gikorwa azifashishwa mu gusura abarwayi barwariye mu bitaro bya Kacyiru (kuri Police) ndetse ibi bizakorwa mu rwego rwo kwifatanya nabo mu bihe bya Noheli n’ubunani.
kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu ndetse uyu muhanzikazi azaba ari kumwe n’anbandi bahanzi hamwe n’abaririmbyi batandukanye barimo Salome & Roberto,Epiphanie Uwayezu hamwe na Madeleine KUSINZA.