Umuhanzikazi Shakira yongeye gushyira hanze indi ndirimbo yumvikanisha igikomere yatewe no gutandukana na Gerard Pique

Umuhanzikazi w’icyogere ku Isi Shakira yashyize hanze indi ndirimbo nshya aho muri iyi ndirimbo yumvikana aririmbamo uwahoze ari umugabo we Gerard pique gusa bakaba baratandukanye.

Uyu muhanzikazi amaze igihe kiyingayinga amezi 8 atandukanye na Pique ndetse aba bombi batandukanye bamaze kubyarana abana bagera kuri babiri bose akaba ari abahungu.


Uyu muhanzikazi nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yumvikanye aririmbamo amagambo afite aho ahuriye na Gerard pique aho hari aho yavuze ko yamusize akamusiga mu gihirahiro ndetse bigatuma benshi bamusekera harimo n’itangazamakuru.

Uyu muhanzikazi hari n’aho abaza uwahoze ari umugabo we niba agahinda yamuteye katamusanga mu nzozi iyo aryamye.

Shakira yamenyaniye na Gerard Pique mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2010 ubwo hakinirwaga bwa mbere igikombe cy’isi ndetse iki gikombe kikaza kwegukanwa na Espagne yatsinze Ubuholandi igitego 1-0.

Kanda hano urebe indirimbo Music Session y’umuhanzikazi shakira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO