Umuhanzikazi Tabz wabarizwaga mu itsinda Neptune Band yimuriye ibikorwa bye muri Kenya

Tabz ni umuhanzikazi wari usanzwe abarizwa mu itsinda rya Neptune Band ndetse ubu yaguye imikorereye ubu akaba abarizwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya.

Tabz ni umuhanzikazi ufite impano yo kuririmba, ndetse wabyigiye mu ishuri rya muzika rya Nyundo school of Music and arts, ikigo gitegura abanyempano mu muziki n’ubugeni.

Tabz yatangiye umuziki mu mwaka wa 2020 akora ubuhanzi kinyamwuga, akaba yarakoranye n’itsinda NEPTUNE BAND aho bataramiraga abakunzi babo.

Aganira na Genesisbizz yatangaje ko yavuye muri iri tsinda rya NEPTUNE BAND kugirango yagure umwuga wo kuririmba kuriwe akora umuziki nk’umwuga.

Indirimbo amaze gukora kuva yatangira kuririmba wenyine zikaba zigera kuri 4, aho aheruka gushyira hanze indirimbo ye yise VIBE imaze ibyumweru 2 isohotse, iza yiyongera kuzindi harimo ME, Boyz, BAD, Zose zikaba zaratunganyijwe muri The Future Music mu buryo bw’amajwi na David Pro bakunze kwita Davy on the Beatz.

Iyi nzu itunganya umuziki kuva kera ikaba yarafashije abahanzi benshi barimo nka Alpha Rwirangira, Tom close, Miss Jojo, peace Jolis, Bruce melody, Charly na Nina, Jordy, Alyn Sano,… nabandi benshi.

Iyi nzu iri mu mazu atunganya umuziki amaze gukora ibikorwa by’indashyikirwa ku ruhando Rwa muzika aho imaze gushyira irindi shami mu gihugu cya Kenya.

Umuhanzikazi Tabz bikaba byaramufashije kuko yashakaga kwagura umuziki we, amashusho y’indirimbo Vibe, hamwe n’izindi hafi ya zose yayakoranye na David Fernandez.

Mu kiganiro na Genesisbizz yagize ati: "Ubu ndi muri Kenya igituma nifuje gukorera Nairobi niho nabonye nabasha kwagurira umuziki wajye, kuhakorera umuziki byihutisha iterambere ry’umuhanzi cyane ko icyerekezo cyanjye ari ukwagura umuziki wanjye ku rwego rw’isi."

" Kugeza ubu ndashimira abakunzi b’umuziki nkora uburyo babana nanjye n’uburyo bishimira akazi nkora nanjye sinzabatenguha."

Umuhanzikazi Tabz ngo ntiyiteze gutenguha abakunzi be.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO