Umuhanzikazi Tems yashimishije benshi ubwo yari ku rubyiniro asusurutsa abitabiriye NBA All-Star-Games

Umuhanzikazi umaze kubaka izina mu gihugu cya Nigeria mu muziki Tems yakoze ku mitima abenshi mu bari bitabiriye umukino wa NBA All-Star-Games aho hari n’abamwise umwamikazi.
Umukino wa NBA All-Star-Games wabaye kuwa 19 Gashyantare 2022 ndetse mbere gato y’uyu mukino abahanzi banyuranye bari ku rubyiniro kugirango basusurutse abari bitabiriye uyu mukino ndetse muri abo umuhanzikazi Tems yashimishije abatari bake barimo n’umukinnyi wa Filimi Gabrielle.
Nyuma yo kwitwara neza ku rubyiniro umukinnyi wa Filimi Gabrielle Union yatangaje ko yanyuzwe bikomeye n’uyu muhanzikazi ndetse avuga ko ari umwamikazi mu muziki wa Afurika.
Gabrielle yagaragaje ibyishimo bikomeye yatewe n’uyu muhanzikazi maze mu magambo ye agira ati:Tems ntabwo abaho kuko ni umwamikazi.