Umuhanzikazi Tonny yasuwe n’umusore bitegura ku rushinga uba mu Budage

Umuhanzikazi Tonny Unique yasuwe n’umusore bitegura kubana witwa ‘Philbert king’ ubarizwa mu Budage. Buri umwe yagiye kwerekana uwo yihebeye mu muryango we ngo n’ubukwe nta gihindutse ni uyu mwaka.

Tonny Unique yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Mpamagaye’, ‘Nzajyahe’ n’indi yitwa ‘Vuba’ yakoranye na TBB. Yari yarafashe akaruhuko mu muziki ariko umwaka ushize asohora izindi ndirimbo nshya atangaza ko agarutse.

Muri uwo mwaka kandi nibwo yatangaje ko afite umusore bakundana yitegura no kumubera umugore mugihe cya vuba.

Uwo musore azwi ku mazina ya Philbert king ni Umunyarwanda ariko utuye mu Budage, avuga ko bamenyanye muri 2012 ariko baza gukundana muri 2018.

Mu mpera za 2019 nibwo yaje mu Rwanda gusura umuryango we adasize nuwo yihebeye.
Mu mafoto umuhanzikazi Tonny yashyize kuri Instagram yerekanye ko yishimiye ibihe byiza yagize ubwo yajyanaga uyu musore ku mwerekana ku babyeyi be avuga ko babahaye impanuzo ku hazaza habo.

Ati “Yanyeretse ababyeyi be nanjye mujyana iwacu, baduhaye umugisha badusaba kwizerana, kutumva amabwire mbese tukajya tubwizanya ukuri mu buzima bwacu.”

Kuba umwe atuye mu Budage undi akaba mu Rwanda ngo ntacyo byakwangiza ku mubano wabo ariko bo bazabiganiraho banzure uko bizagenda.

Tonny ajya kwerekana umusore bakundana iwabo

Yavuze ko bahawe umugisha n’ababyeyi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO