Umuhanzikazi Vanessa Mdee mu byishimo byinshi nyuma yo guhabwa impano y’inzu ku munsi w’abakundana n’umugabo we Rotimi

Vanessa Mdee yagaragaye yuzuye akanyamuneza nyuma yo guhabwa impano y’inzu ibarirwa agaciro gasaga 500,000 by’amadolari ya Amerika n’umugabo we Rotimi.

Mu kiganiro uyu mugore ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya yagiranye na Lilommy yatangaje ko ku munsi w’abakundana, Umugabo we yamuhaye impano y’inzu iherereye muri Florida.

Yagize ati " Umunsi w’abakundana wagenze neza cyane, Twe buri munsi duhora mu rukundo, Ntabwo twizihiza umunsi w’abakundana mu buryo budasanzwe kuko buri munsi kuri twe uhora ari uw’abakundana, Gusa ndashimira Imana cyane kuko umunsi w’abakundana w’uyu mwaka utandukanye cyane kuri njye kuko yanguriye inzu nshya."

Vanessa yatangaje ko iyi nzu nshya yahawemo impano agiye kuyibyaza umusaruro aho agiye kuyikoreramo ibikorwa by’ishoramari.

Yagize ati " Ni inzu nshya iherereye muri Florida, Igizwe n’ibyumba bitandatu n’ubwogero butanu, ifite agaciro ka kimwe cya kabiri cya miliyoni y’amadolari. Tugiye kuyikoresha mu bikorwa by’ubucuruzi n’ubushoramari".

Vanessa Mdee ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya ariko ubu akaba asigaye abarizwa ku mugabane wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Yagaragaye yishimira cyane kuba yarahawe impano y’inzu n’umugabo we, yakomeje agira ati:

"Iyi nzu yanditse ku mazina yanjye, Ubu bisobanuye ko nanjye ntunze inzu muri Amerika."

Twakwibutsa ko iyi atariyo nshuro ya mbere Vanessa ahawe impano ikomeye n’umugabo we, mu mezi make ashize nanone uyu mugore yahawe impano y’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Range Rover.

Rotimi avuga ko yahaye Vanessa iyi modoka ihenze mu rwego rwo gushimira Imana imigisha yamuhaye harimo n’uyu mugore we akundwakaza cyane.

Imodoka Rotimi aheruka guha Vanessa Mdee

Vanessa na Rotimi bari Atlanta muri Florida (Amafoto: Instagram/vanessamdee)

Vanessa avuga ko yishimiye urukundo arimo na Rotimi
Reba ’In My Bed’ ya Rotimi hano

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO