Umwana wa Rihanna agiye kuba impamvu yo kwimuka

Umuhanzikazi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wamamaye nka Rihanna nyuma yo kwibaruka umwana we w’imfura we n’umukunzi weAsap Rocky barateganya kwimuka bakajya kumurerera ku cyirwa cya Barbados aho imiryango yabo bombi ituye.

Ikinyamakuru Sunday Mirror cyatangaje ko Rihanna na Asap Rocky bateganya kuba i Los Angeles mu gihe cy’amezi atatu ubundi bombi bagahita bimuka nk’umuryango bakajya gutura ku cyirwa cya Barbados aho bifuza kurerera umwana wabo w’imfura baherutse kwibaruka.

Iki kinyamakuru kivuga ko Rihanna akunda Barbados cyane nk’ahantu yakuriye akaba yifuza kuharerera umwana we cyane ko umuryango we n’uwa Asap Rocky ariho utuye

Amakuru avuga ko kandi Rihanna na Asp Rocky bateganya gukorera ubukwe bwabo kuri iki kirwa cya Barbados mu gihe cya vuba.

Aba bombi bibarutse imfura yabo y’Umuhungu kwa 13 Gicurasi 2022 ,mu mujyi wa i Los angeles .

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO