Umuherwe Bill Gates yongeye kuburira isi avuga ko ishobora kugwirwa n’ikindi cyorezo mu minsi ya vuba

Umuherwe Bill Gates yongeye gutangaza ko Isi ikwiye kwitonda kuko ishobora kongera kugwirwa n’ikindi cyorezo ndetse benshi bacitse ururondogoro nyuma y’uko hari ibyo yavuze bikabaho.

Umugabo w’umuherwe ndetse akaba yarashinze Microsoft yatangaje ko Isi ikwiye kwitonda kuko ngo mu minsi iri imbere ishobora kugwirwa n’ikindi cyorezo nyuma ya Covid-19.

Uyu mugabo mu mwaka wa 2015 yaburiye isi icyorezo bamwe batangira kuvuga ko abeshya gusa benshi baratunguye ubwo uyu mugabo ibyo yatangaje byarangiye bisohoye mu myaka yakurikiyeho maze Isi itangira kwibasirwa n’ibyorezo birimo na Covid-19.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa BBC bwana Amol Rajan bwana Gates yavuze ko Isi ishobora guhura n’ikibazo gikomeye kijyanye n’ibyorezo aho yavuze ko byose bishobora guturuka ku mihindagurikire y’ikirere.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO