Perezida w’u Bushinwa n’uwa Belarus bagaragaje ko bifuza igisubizo cy’amahoro...
- 2/03/2023 saa 11:29
Umuherwe Elon Musk usanzwe ufite ikigo gitanga serivisi za murandasi ikoresha satellite cyizwi nka Starlink yatangaje ko yifuza guhagarika ibikorwa yakoreraga muri Ukraine nyuma yo gutukwa bikomeye na ambasaderi.
Impamvu nyamukuru Musk atanga avuga ko atakwishingira guhora atanga akayabo k’Amadolari yo gusana no kwita ku miyoboro yo muri Ukraine dore ko haberamo intambara ihanganye n’Uburusiya kongeraho n’ibitutsi bya Ambasaderi wa Ukraine mu Budage Melnyk Andrij.
Elon Musk ubu niwe mugabo ukungahaye kurusha abandi bose basigaye ku isi aho abarirwa akayabo ka miliyari zisaga 200 z’Amadolari ya Amerika, uyu mugabo aherutse gutangaza ko nibura buri kwezi ikigo cya SpaceX gitanga akayabo ka miliyoni 20 z’Amadolari yo gusana imiyobora n’itumanaho rya Starlink ryangizwa n’intambara.
Iki kigo cya SpaceX gitanga serivisi zigendanye n’ibyogajuru n’imishinga yiga ku isanzure muri rusange nacyo cyikaba ari icy’uyu mugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Ese iyi murandasi ya Starlink ikora ite ?
Itumanaho rya Starlink ni itumanaho rikoresha murandasi y’inziramugozi iturutse kuri satellite (Ibyogajuru) zo mu kirere zohereza amakuru ku bisahane (receiver) biba ku mazu y’abantu, ibi bimeze nka bya bisahane binini biba ku mazu y’abantu bibafasha kureba imirongo ya televiziyo itandukanye.
Mu by’ukuri gukura Starlink muri Ukraine bifite izihe ngaruka?
Iri tumanaho ryafashije cyane ingabo za Ukraine mu ntambara zirwana n’Uburusiya aho ryakomeje kuzifasha bitewe nuko ubundi buryo burimo murandasi ikoresha imigozi bwamaze kwangiza n’intambara.
Iri tumanaho nanone ryifashishijwe n’ingabo za Ukraine mu kugenzura indege zitagira abaderevu no mu itumanaho hagati y’abasirikare ubwabo bahana ubutumwa no kugenzura ikirere.
Kurivana mu gihugu bisa nk’aho ntabundi buryo bwo gutumanaho no kugenzura ikirere buzaba busigaye, ibi bigashyira Ukraine mu kaga bikorohereza Uburusiya gutsinda intambara.
Elon Musk yafashe umwanzuro wo gukura Starlink muri Ukraine nyuma yo gukomeza kwishyura amafaranga menshi adafite uburyo azagarura no gutukwa bikomeye na ambasaderi wa Ukraine mu Budage Melnyk Andrij.
Elon Musk akomeje kurakazwa no gutukwa no gushora nta nyungu