Umuherwe Elon Musk yamaze kugura urubuga rwa Twitter bidasubirwaho

Umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk hari hashize ibyumweru bibiri asaba kugura urubuga rwa Twitter akarwegukana aho yatangaga akayabo ka miliyari 44 z’Amadolari ya Amerika.

Kugeza ubu Elon Musk niwe muherwe wa mbere ku isi nk’uko tubikesha Forbes aho abarirwa akayabo ka miliyari 273 na miliyoni 600 z’Amadolari ya Amerika.

Imwe mu mpamvu nyamukuru yifuza kugura urubuga rwa Twitter, Musk yatangaje ko yifuza guhindura imikorere yarwo akongeraho n’ibindi bintu bitariho uyu munsi.

Kimwe mu bintu azihutira gushyiraho ni uburyo bwemerera abakoresha Twitter gukosora amagambo nk’igihe bibeshye mu kwandika (Editing) aho ubusanzwe ubu buryo ntaburiho.

Gahunda yo kwegukana uru rubuga rwose ije nyuma y’uko uyu muherwe yari yabanje kugura imigabane ingana na 9.2% mu kwezi kwa Mata, nyuma gato aza kongera imigabane agera kuri 14.9%.

Benshi mu basesengurira bya hafi imikorere y’imbuga nkoranyambaga bavuga ko Twitter isa n’iyahisemo kunywa ikinini cy’uburozi yanga ko urubuga rwayo rwazigarurirwa na leta ikemera kurugurisha umuntu ku giti cye.

Bret Taylor uhagarariye komite nyobozi y’urubuga rwa Twitter yatangaje ko bamaze kwemera kugurisha uru rubuga Elon Musk nyuma yo kugenzura ingingo zitandukanye impande zombi zumvikanyeho zirimo amafaranga n’ibindi bitandukanye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO