Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ikipe ya Chelsea ni imwe mu makipe mu gihugu cy’Ubwongereza akomeje kuvugwa cyane nyuma yo kugurwa n’umuherwe ukomoka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika Todd boehly dore ko bikomeje kuvugwa ko abakunzi b’iyi kipe ku mbuga nkoranyambaga biyongereye bitewe no kwicisha bugufi k’uyu mugabo uyobora iyi kipe.
Uyu mugabo kuva yafata ikipe ya Chelsea yagaragaje ko afite ubushake bwo gushora amafaranga kugirango yubake ikipe ikomeye kandi itajegajega ndetse ibi byatumye atanga amagfaranga y’umurengera kugirango agure abakinnyi batandukanye baturutse imihanda yose aho mu minsi ishize yakoresheje ibanga rikomeye cyane agapepura umukinnyi Mudryk wifuzwaga bikomeye cyane n’ikipe ya Arsenal.
Uretse ibi bikorwa kandi byo kugura abakinnyi mu buryo bufatika benshi mu bakunzi ba Chelsea bakomeje kwiyongera mu gukurikirana iyi kipe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko umuherwe w’iyi kipe ashyizeho uburyo bwo kugira urubuga ahuriraho n’abafana bityo bakungurana ibitekerezo.
Nyuma y’ibi byose byatumye abakunzi bayo bazamura uburyo bwo kuyikurikirana ndetse kugeza ubu uyu muherwe ashimirwa kwicisha bugufi akiyegereza abafana hamwe no gushyigikira umutoza biciye mu kumwihanganira aho atarimo kubona intsinzi dore ko ikipe ye yagowe cyane no kwitwara neza mu gice kibanza cy’imikino.