Umuherwe wa Chelsea ari mu mayira abiri aho yibaza niba shobora gusezerera Graham Potter ufite umusaruro hafi ya ntawo

Kugeza ubu umuherwe wa Chelsea Todd Boehly akomeje kwibaza icyo yakora dore ko akomeje gushyirwaho igitutu n’abafana bamusaba gusezerera umutoza Graham Potter ukomeje kubura umusaruro dore ko mu mikino 10 amaze kubona intsinzi imwe gusa.

Kugeza ubu biravugwa ko umutoza Potter ashobora gukomeza gutoza ikipe ya Chelsea mu gito kitazwi gusa ibijyanye no gusezererwa ntabwo byari byemezwa nubwo bwose akomeje kwicarira intebe ishyushye.

Kugeza ubu umuherwe ari mu mayira abiri yibaza niba ashobora gufata umwanzuro ukomeye urimo no gusezerera umutoza Potter uherutse gusinyishwa amasezerano mashya ndetse kumwirukana bamwe bavuga ko waba ari umwanzuro ukwiye bijyanye n’uko uyu mutoza arimo kubura umusaruro mu buryo budafututse kandi yarahawe abakinnyi bakomeye.

Kugeza ubu inkuru yizewe yatangajwe n’ikinyamakuru Daily Telegraph ivuga ko ubuyobozi bwa Chelsea butifuza kwirukana umutoza nyuma y’amezi atandatu gusa.

Ikipe ya Chelsea nubwo itarimo kwitwara neza ariko yahawe abakinnyi bakomeye dore ko yabashije kugurirwa abakinnyi batandukanye ndetse batanzweho arenga Miliyoni 500 z’ama Pound.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO