Umuherwe wa Mbere kw’isi Elon Musk ari mu rukundo n’umukobwa Arusha imyaka 24

Umuherwe wa mbere kw’isi Elon Musk akaba n’umwe mu bayobozi b’ibigo bikomeye kw’isi nka tesla ikora Imodoka zikoresha amashanyarazi, Space-X ikigo gikora ibyogajuru ndetse n’ibindi bigo byinshi bitandukanye, aravugwa mu rukundo na Natasha Bassett akaba ari umukinnyikazi wa Filime.

Elon Musk w’Imyaka 51 uzwiho kuba yibitseho umutungo ungana na Miliyari 233.6 z’Amadorali ya Amerika aravugwa mu rukundo na Natasha Basset w’imyaka 27.

Uyu muherwe wa mbere kw’isi avuzwe mu rukundo n’uyu mukobwa arusha imyaka 24 yose nyuma y’Igihe gito atandukanye n’umuhanzikazi Grimes, bari bamaranye igihe mu munyenga w’Urukundo ndetse bakaba baranabyaranye umwana w’Umuhungu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Australian avuga ko aba bombi inkuru y’urukundo rwabo yatangiye kuvugwa cyane mu kwezi gushize ubwo bagaragaraga basohokanye mu gihugu cy’ubufaransa aho bari kugirira ibihe byiza bombi.

Nyuma y’aho uyu mukobwa Natasha Basset akomeje kwandikwaho n’ibinyamakuru byinshi kw’isi we yahisemo gutangaza ko kugeza ubu ntacyo yifuza gutangaza ku buzima bwabo we na Elon Musk.

Gusa yashimangiye ko bari mu byishimo bikomeye cyane kandi bifuza ko ibijyanye n’Urukundo rwabo biguma hagati yabo bonyine .

Uyu Natasha Bassett yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2017 ubwo yakinaga muri Filme mbarankuru ku buzima bw’Umuhanzikazi Britney Spears yitwa “Britney Ever After “ yavugaga ku buzima uyu muhanzikazi yari abayemo mu myaka yashize


Elon Musk na Natasha Basset baravugwa mu rukundo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO