Umuherwe wa mbere ku isi "Elon Musk" yatanze umushahara w’amezi atatu ku bazarwanira Ukraine

Umuherwe wa mbere ku isi "Elon Musk" yashyizeho umushahara w’amezi atatu ku bazemera kurwanira igihugu cya Ukraine mu ntambara gihanganyemo n’Uburusiya.
Umuherwe Elon Musk, ni umwe mu bafite inganda zitandukanye zirimo iz’ubwubatsi, izikora imodoka n’iza tekinoloji.
Uyu mugabo yamaze gushyiraho akayabo k’umushahara w’amezi atatu ku bifuza kurwanira Ukraine mu ntambara ihanganye n’Uburusiya.
Uyu mugabo yahamagariye Abakozi b’uruganda "Tesla" bo muri Ukraine,kurwanirira igihugu cyabo maze abemerera gukomeza guhembwa umushahara w’amezi atatu.
Nyuma y’amezi atatu uru ruganda ngo nibwo ruteganya kureba igikwiye gukorwa niba ruzakomeza ibikorwa byarwo cyangwa rukabihagarika bitewe n’umwuka w’intambara uburyo uzaba umeze.
Mu butumwa bwa imeyili (email) bw’uruganda Tesla bwohererejwe abakozi b’inganda zarwo zo mu Burayi, Uburasirazuba bwo hagati no muri Afurika, bwavugaga ko abakomoka muri Ukraine bazajya kurwana urugamba bazahembwa umushahara w’amezi atatu.
Uru ruganda kandi rwashimiye abakozi barwo bafashije Space X, uru rukaba ari uruganda ruhagarariwe n’umuherwe Elon Musk , aho bafashije umushinga wa Starlink watumye bakoresha murandasi y’icyogajuru cya Space X bityo muri Ukraine hongera kuboneka imirongo y’itumanaho rya murandasi nyuma y’igihe yarakuweho bitewe n’intambara.